Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda aho turi ku wa mbere taliki ya 1 Nyakanga 2019. Tukaba tubahaye ikaze rero muri iki kiganiro aho twibanda k’uruhare rw’abari n’abategarugori, mu mpinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ku ngoma y’igitugu.
Tukaba rero tugiye kurebera hamwe mu ngingo nkuru ku ikoreshwa ry’abari n’abategarugori m’ubutasi n’ubugambanyi hagamijwe kugirira nabi buri wese ufiite igitekerezo kinyuranye n’icy’ibyihebe biyoboye u Rwanda.
Byakunze kugaragara kenshi ko iyo ibihugu biri mu ntambara haba harimo uturwi tw’abashinzwe ubutasi abo nakwita mu rurimi rw’igifaransa (des espions), muri utwo turwi tw'ubutasi n'ubugambanyi ugasanga ndetse hakoreshwamo abari n’abategarugori. Ibi rero bikaba ari ibintu byakunze kubaho cyane mu ntambara zikaze zabaye ku Isi.
Ni muri urwo rwego rero turi burebere hamwe impamvu u Rwanda rukomeje gukoresha izo ntasi z’abari n’abategarugori (des espionnes) kandi batubwira ko nta ntambara barimo, ni ubuhe buzima zibayemo ? Ku kihe kiguzi ? Ni iyihe kazoza yazo ?
Byose turabirebera hamwe muri iki kiganiro mutegurirwa kandi mukakigezwaho nanjye
Chantal Nyange.