Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1.Imanza zikorerwa abitwa ko bigeze kuba abayoboke ba RNC zirashimangira ibyo Maina Kiai, rapporteur w‘umuryango w‘abibumbye ku byerekeye Uburenganzira bwa muntu yanenze u Rwanda muri 2014, aho yavuze ko m‘u Rwanda nta burenganzira bwo kwishyira hamwe. Abasore bararegwa gutunga amakarita ya RNC, gutanga imisanzu, kwamamaza amatwara ya RNC no kuyishakira abanyamuryango. Ibyaha bitakiba ahandi mu mwaka 2019, usibye m‘u Rwanda honyine. Igitangaje ibi barabibarega mu mwaka wa 2012, icyo gihe RNC niho yari ikivuka, yari itaranamenyekana mu bihugu byinshi byo ku isi. Ibi bikaba byerekana ko Kagame yatangiye gutoteza RNC aribwo ikivuka. Nyamara gutoteza ishyaka bikabije bishobora guhindukamo kurikorera ubukangurambaga!
2. Ngo abavuga ko u Rwanda rwashoye amafaranga mu mishinga itunguka ibihe bizabababwira (igihe.com 27.6.2019). Kagame yahaswe ibibazo na France 24 ku mishinga itunguka yashoyemo akayabo maze atanga ibisobanuro biciriritse kandi binyuranye n‘iby‘abakozi be. RDB yariye iminwa mu nteko bayibajie inyungu zifatika zaturutse kuri miliyoni 39$ yajugunye muri Arsenal. Kagame yabeshye ko imyenda y‘u Rwanda ari 42% ya GDP nyamara Bank y‘Isi yaratangaje ko muri 2018 amadeni y‘u Rwanda yari amaze kugera kuli 53,1% by‘Umusaruro mbumbe. Kagame ntiyashubije ikibazo cya miliyoni 50$ ajugunya muri Rwandair buri mwaka kubera ko ikora ihomba. Kagame yabeshye ko u Rwanda rwihagije mu biribwa ndetse rukanohereza umusaruro hanze, nyamara ministre Soraya aherutse gutanganza ko m‘u Rwanda umusaruro udahagije haba ku bwinshi, haba no ku bwiza( quality).