Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

AHAVUGIRWA UBWISANZURE, DEMOKRASI NO GUCA UBUSUMBANE KAGAME AKWIYE KUHAKANDAGIRA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11390385
archived

1. David Himbara aremeza ko mu nama y‘ibihugu by‘i Burayi yiga ku  bukungu n‘uburinganire Kagagame adashobora gukomoza ku kibazo cy‘ubusumbane gikabije mu Rwanda kandi ni ko byagenze. Aho kuvuga ubusumbane buri mu gihugu ahagarariye, yivugiye isoko rusange ry‘Afrika, aravuga ibyo guha ijambo abaturage mu bibakorerwa, etc...ariko byose akabivuga muli rusange mu rwego rw‘isi cyangwa urw‘Afrika. Ntakomoza ku busumbane buri mu Rwanda n‘ikibutera.

2. Ministre w‘ubucuruzi Soraya aravuga ko kuzamuka k‘ibiciro ku masoko ari ibisanzwe, nyamara bajya mu bisobanuro byimbitse ugasanga izamuka ry‘ibiciro riterwa n‘ibicuruzwa byaturukaga i Bugande bitakinjira mu Rwanda. Ibi akaba aribyo Ministiri  Soraya yita ibintu bisanzwe !

3. Ministre w‘ubuhinzi Mukeshimana arahamagaririra abikorera ku giti cyabo gushora imari mu buhinzi n‘ubworozi. Ushaka guhinga indabo, kwenga divayi mu bitoki, gucuruza amata, ibireti, ibyayi, ifu y‘imyumbati cg iy‘ibigori yamenera he ko hose FPR ihahagaze?  Ministre Mukeshimana arabeshya nde ko twese tuzi ko nta mategeko agenga ipiganwa mu bucuruzi aba mu Rwanda, kandi ko ntasoko rifunguye rihari kubera monopole ya FPR muli business zose? Ibintu n‘abanyamahanga bavuga ko utari mu kazu ka FPR udashobora  gukora business ngo ikunde!

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled