Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

KAGAME ATUBAZE NATWE TUMUBAZE: NI IKI CYAGENZE NABI KUGIRANGO IBINTU BIBE BIGEZE AHA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11387305
archived

1.Kagame ngo ni igihe cyiza cya Afrika cyo  gukosora amakosa menshi yakozwe. Kagame  ati:"Rimwe na rimwe twabaga tuzi neza ibyo dukora kandi ko bigira ingaruka ku baturage n‘ubukungu bwacu“. Kagame arakomeza ati:" Ni ikibazo kigomba kuba ni iki cyanze nabi?“  Kagame atubaze natwe tumubaze.
a.  Icyagenze nabi ni iki kugirango muri 2019 abanyarwanda babe bahatana bahunga igihugu kubera inzara no kubura ubwisanzure ?
b. Ikosa ryabaye ni irihe kugirango abana bato  b‘abanyarwanda  babe barangwingiye ku kigero cya 38%, abanyarwanda  bakaba bageze aho barya rimwe ku munsi nabwo bibagoye, bakaba bageze n‘aho bananirwa ku gura amazi meza bagasubira kunywa ibishanga, indwara ziterwa n‘imibereho mibi nk‘amavunja, ubuheri na bwaki  zikaba zarongeye kugaruka m'u Rwanda ?Byagenze bite?
c. Ikosa ryabaye ni irihe kugirango u Rwanda rube rwarahindutse nka prison, abantu bose bifuza gutoroka? Habaye ayahe makosa kugirango m'u Rwanda abe ariho honyine mu karere opposition itemewe gukorera mu gihugu?
d.  Habaye ayahe makosa kugirango FPR ihinduke ishyaka rimwe rukubi, ryikubiye byose,  ryiba, ryambura, risahura igihugu, riri hejuru y‘amategeko ?
e. Kagame waba witeguye guca ukubiri n‘amakosa yawe  agejeje u Rwanda aho rugeze ubu cyangwa urimo kudusinziriza ?

2.Ngo  100% by‘ingano  zikoreshwa  mu nganda za FPR ziraturuka hanze. Abahinzi bo mu Rwanda bakabura ubagurira. Ibigori na byo ni uko. Akazoza k‘ubuhinzi mu  Rwanda ni akahe niba umusaruo waho udashobora gupiganwa n‘uwo mu bindi bihugu?

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled