Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
KAGAME ATUBAZE NATWE TUMUBAZE: NI IKI CYAGENZE NABI KUGIRANGO IBINTU BIBE BIGEZE AHA ?
1.Kagame ngo ni igihe cyiza cya Afrika cyo gukosora amakosa menshi yakozwe. Kagame ati „rimwe na rimwe twabaga tuzi neza ibyo dukora kandi ko bigira ingaruka ku baturage n‘ubukungu bwacu“. Kagame arakomeza ati ni ikibazo kigomba kigomba kuba: „ni iki cyanze nabi?“ Kagame atubaze natwe tumubaze. a. Icyagenze nabi ni iki kugirango muli 2019 abanyarwanda babe bahatana bahunga igihugu kubera inzara no kubura ubwisanzure ? b. Ikosa ryabaye ni irihe kugirango abana bato b‘abanyarwanda babe barangwingiye ku kigero cya 38%, abanyarwanda bakaba bageze aho barya rimwe ku munsi nabwo bibagoye, bakaba bageze n‘aho bananirwa ku gura amazi meza bagasubira kunywa ibishanga, indwara ziterwa n‘imibereho mibi nk‘amavunja, ubuheri na bwaki zikaba zarongeye kugaruka mu Rwanda ?Byagenze bite? c. Ikosa ryabaye ni irihe kugirango u Rwanda rube rwarahindutse nka prison, abantu bose bifuza gutoroka? Habaye ayahe makosa kugirango mu Rwanda abe ariho honyine mu Karere opposition itemewe gukorera mu gihugu? d. Habaye ayahe makosa kugirango FPR ihinduke ishyaka rimwe rukubi, ryikubiye byose, ryiba, ryambura, risahura igihugu, riri hejuru y‘amategeko ? e. Kagame waba witeguye guca ukubiri n‘amakosa yawe agejeje u Rwanda aho rugeze ubu cyangwa urimo kudusinziriza ?
2.Ngo 100% by‘ingano zikoreshwa mu nganda za FPR ziraturuka hanze. Abahinzi bo mu Rwanda bakabura ubagurira. Ibigori na byo ni uko. Akazoza k‘ubuhinzi mu Rwanda ni akahe niba umusaruo waho udashobora gupiganwa n‘uwo mu bindi bihugu?