Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IMIBARE Y‘ABANA BAGWINGIYE MU TURERE KAGAME BAZAMUBESHYA NTAZASOBANUKIRWA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11371133
archived

IMIBARE Y‘ABANA BAGWINGIYE MU TURERE KAGAME BAZAMUBESHYA NTAZASOBANUKIRWA

1.Mu gihe imibare yerekana ko ugabanyije umubare w‘abana  320.000 bari munsi y‘imyaka 5  bagwingiye n‘uturere tugize u Rwanda buri karere kaba gafite  umubare uri hafi 10.600, uturere dutandukanye dutangaza ko dufite abana  bagwingiye bari mu nsi ya 300 cg munsi ya 500, aha ikinyuranyo kikaba gikabije. Mu mihigo  itaha  ba meya  baba bashaka kuzaza imbere ya Kagame bakamushushyanya bakamubeshya ko  ikibazo cyakemutse kugirango atabaca umutwe ? Aha umuntu akaba yakwibaz agaciro k‘imihigo.  Leta y‘agatsiko yo iteganya ko muri 2024 hazaba hasigaye 19% by‘abana bagwingiye. Umuntu akibaza ukuntu abana bagwingiye bazagabanuka mu gihe imiryango bavukamo  icyegeranyo cya Leta cyerekana ko nta mikoro yo kwigondera ibiribwa,  Leta  ikaba irimo kubakenesha kubera imisoro yisukiranya n‘imasanzu ya FPR na yo ifatwa nk‘imisoro.

2.u Rwanda barimo kurugereranya n‘umuntu wigeze kubaho yifashije, yakena agatangira kugurisha intebe zo munzu n‘ibindi bikoresho byo mu rugo.

a. Ejobundi Kagame yasabaga guverinoma ye ko yagurisha imigabane Leta ifite mu bigo bimwe na bimwe birimo na Cimerwa. Cyaba ari ikimenyetso?

b. Leta y‘agatsiko ngo yatangiye kwegurira amashyamba y‘u Rwanda abikorera ku giti cyabo (igihe.com 5.6.2019). Kugwatiriza amashyamba cyaba ari ikindi kimenyetso cy‘isanduku ya Leta yifashe nabi?

c.Umusoro w‘ubutaka washyiriweho gushaka amikoro yo gufasha urutere kuko  amafaranga Leta yageneraga uturere yari make? Iki cyaba ari ikindi kimenyetso

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled