Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UMUSIRIKARE W‘ U RWANDA YAMBUTSE UMUPAKA ARASIRA ABANTU BABILI KU BUTAKA BWA UGANDA.

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11355101
archived

1. Umusirikare w‘u  Rwanda yarasiye abantu babiri ku butaka bwa Uganda barapfa. Leta ya Uganda irasaba ibisobanuro u Rwanda. Leta ya Uganda kandi, mu muhango wo gusubiza ku mugaragaro u Rwanda umurambo w‘umuturage warwo,  yatumiye abadiplomates bahagarariye ibihugu  bigize umuryango wa Afrika y‘iburasirazuba EAC muli Uganda, n‘abahagariye ibihugu  5 bifite icyicaro gihoraho mu nama ishinzwe umutekano ku isi(USA, Russia, China, France na UK).

2. Prezida Museveni na Kagame bagaragaye bicaranye mu irahira rya Prezida Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora Afrika y‘Epfo. Iki cyaba ari ikimenyetso cyo kwiyunga ?  Kubicaranya cyaba  ari igikorwa cyo ushaka kubahuza?  Kagame arazenguruka Afrika arya iminyenga yifotozanya na ba prezida batowe bikurikije amategeko bagatorwa ku kaburembe bibagoye cyane, mu gihe we   mu buswa bwinshi yihaye amajwi 99%, muli manda atari yemerewe n‘amategeko.  Byagombye kumutera isoni kubona azenguruka  Afrika avumba ku nzoga z‘abademocrates  kandi  we ari umunyagitugu kabombo.

3. Za progaramu za Leta zo kurwanya ubukene zaguye mu mazi kubera ruswa, ikimenyane, n‘itekinika, nk‘uko bikunze gutangazwa n‘umugenzuzi wa Leta, PAC na Transparency International Rwanda, nizo bari kumurikira abashyitsi baturutse mu bihugu by‘Afrika,  aba  bagataha bashimagiza imiyoborere myiza mu Rwanda.  Iyo bamenya ibikorerwa muli za VUP, Girinka, n‘ibyiciro by‘ubudehe bari kurya ibinini.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled