Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1. Leta ntihwema kuzamura ibiciro by‘ ibintu by‘ibanze mbere yo gushyiraho umushahara fatizo watuma abanyarwanda babasha guhangana n‘ibiciro byo kw‘isoko bidahwema gutumbagira. Ubu bwaba aribwo buryo Kagame yahisemo bwo kurwanya ubukene?
2. Prof. Shyaka ntiyorohewe. Bannyahe ngo ntazi ikibazo cyaho mu mizi, ikibazo kimomo cyatangiye akiyobora ikigo cy‘“imiyoborere myiza“. Prof. Shyaka aribaza kimwe na opposition aho amamiliyari u Rwanda rwashyize mu kurwanya ubukene muli 2014-17 aho yarigitiye kuko ubukene butagabanyutse. None yayobewe aho Leta izahera izamura mutuelle de santé, itagihagije mu kuvuza ba nyirayo, mu gihe abanyarwanda 26% batabona 3000frws( 3,5 $) ku mwaka yo kugura mutuelle( icyegeranyo cya NISR).
3. Abaturage batabasha kwigondera amazi ya robine na mutuelle, ababujijwe ubufasha biturutse ku byiciro by‘ubudehe bakaba bagomba kurenganurwa, imishahara y‘abakozi irimo gutinda kuboneka, ibibazo byo mu uburezi bikabije cyane, kuzigamira izabukuru kuri bose, bwaki no kugwingira, ibyo byose bibangikanye n‘imishinga y‘ikigendajuru, gari ya moshi n‘ingufu za nucléaire. Ibyihutirwa ko ari byinshi, priorité ya Kagame izaba iyihe?