Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
NI NDE UKENEYE GUSIGASIRA IBIBI BYA KAGAME?
Kagame ahora avuga ngo ntiyava kubutegetsi ngo hatazagira undi umusimbura akaza konona ibyo yagezeho. Ngo agomba kwihambira kubutegetsi kugirango asigasisre“ ibyiza „ yagezeho.
Kagame we arashaka ko kuli konti ye hajya ho ibyiza gusa gusa, ibibi yakoze se ko arinabyo byinshi cyane bizabazwa nde?
Kagame arifuza kok o kuli konti ye hajyaho amazu maremare yo muli Kigali. Kuba ayo mazu yarabuze abayakodesha bizabazwa nde? Abambuwe ibibanza, abishwe kubera ibibanza cg amazu yabo, abasenyewe byo bizabazwa nde?
Kagame arifuza ko kuli konti ye hajyaho indege za Rwandair,na Kigali Convention Center. Amadeni yashyizwe kubitugu by’abanyarwanda n’igihombo birimo guteza bishyirwe kugahanga kande? Tubuze umutegetsi uzana imishinga itihutirwa kandi ihombya igihugu byaba bitwaye iki?
Kagame arashaka ko kuli konti ye hajyaho universités 33 ngo yazanye. Ireme ry’uburezi ryapfuye, imibereho mibi cyane abanyeshuri babayeho, abarimu bo munzego zose bahembwa urusenda, ubushomeri burengeje ukwemera byo tubishyire kuli konti yande? Kagame agiye abarimu n’abanyeshuri bashavura?
Kagame arifuza ko kuli konto ye hajyaho ubukungu bwifashe neza n’imiyoborere myiza. None ruswa yamunze ubutegetsi bwe, guhohotera abatishyoboye, politike yazanye inzara, ibiciro by’ibiribwa bigatumbagira, ububashabuguzi bukagwahasi cyane, kurya rimwe kumunsi bikaba ihame ko nabyo biri kuli kontiye nabyo ni ibyo gusigasirwa? Politiki mbi itera inzara ijyanye na nyirayo ninde washavura?