Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Abanyarwanda baherutse gutungurwa n‘ icyegeranyo ya Mo Ibrahim Foundation cyashiyraga u Rwanda mu bihugu 9 byo muli Afrika bifite imiyoborere myiza.
Uyu munsi turabereka ko system- FPR yamunzwe na ruswa no gucunga nabi ibya rubanda, ikaba isigaye yerekana ibimenyetso ko yaboze, kandi ko u Rwanda rushobora guhomba nk’Ubugereki, ibimenyetso biriyongera uko bwije uko bucyeye.
Tuvuga ngo by’intangarugero kuko ruswa no gucunga nabi ibya rubanda uko bihagaze mu Rwanda ni umwimerere, ntabwo ari henshi wabisanga kw’isi.
Ruswa mu budehe, muli VUP, mu mashuli, abakozi ba balinga mu nzego soze, ruswa yakwa igitsina gore ku kigero cya 50% mu gihugu“ kirusha ibindi“ kubaha abagore, gutanga masoko nta piganwa, icyacumi cya FPR( 10%)cyizwi na bose kugirango ubone isoko, ba rwiyemeza milimo bahembwa batakoze cg cyangwa batarigeze barangiza akazi, gutumiza ibikoresho bigatwara amamiliyari bigatora urugese bitarigeze bikora cg se hagatumizwa ibidakenewe, gusohora/ kwinjiza amafranga menshi cyane mu isanduku nta mapuro zibyerekana, za softwares zaguze amamiliyari mu mahanga ntizikore neza bakanazibeshyera kwica akazi no guhombya Leta amamiliyari , imishinga yizwe nabi igahombya Leta amamiliyari ntihagire ubihanirwa n’ibindi, n’ibindi.....
Kuva mu kagari kugeza muli za ministeri n’ibigo bya Leta binini unyuze mu turere, ruswa no kunyereza ibya umutungo wa Leta byinjiye mu muco. Ruswa ntitangwa rwihishwa, hari ibiciro bizwi muli izo nzego zose. Amanyanga akoreshwa azwi na bose. Udufi duto nitwo dufungwa, abakingiwe ikibaba na FPR baravuna umuheha bakiyongeza undi. Komisiyo zo kugenzura umutungo wa Leta zashyizweho na FPR n i izo kubeshya amahanga ko u Rwanda rurwanya ruswa, mu ngiro ni ugusakuza gusa kuko hari aho badatinyuka gutung