Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
RWANDA: LETA Y'AGATSIKO IKOMEJE GUSAHURA RUBANDA YITWAJE MUTUELLE DE SANTE
Nyuma yo kunanirwa gukemura ikibazo cy’inzara bigaragazwa n’abaturage basuhukira Bugande cg mu tundi turere tw’u Rwanda; nyuma yo kunanirwa gukemura ikibazo cy’amazi yigonderwa n’umugabo agasiba undi, kandi nayo avuye ikantarange; nyuma yo kunanirwa gukemura ikibazo cy’ubushomeri buteye inkeke mu Rwanda, noneho na mitiweli l Leta y’agatsiko yari yaragize iturufu nayo yuzuyemo ibibazo uruhuri, irananiranye nayo.
Ibibazo by’ingutu byo muli mitiweli birimo ingeri nyinshi:
Nyamara ukurikije imibare ya NISR nta kibazo cyagombye kuba muli mitiweri, ariko ubukene butuma abakennye cyane batabasha kwigondera mitiweli, service mbi n’agasuzuguro no gusiragizwa bigatuma abandi bayizinukwa. Byose bikaba biganisha ku buvuzi bwa magendu. Ibibazo by’uruhuri n’akajagari kari muli mitiweri kerekana ko Leta y’agatsiko ibitekerezo byayishiranye. Hakenewe imitwe mishya.