Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ALOYS SIMPUNGA :IBYO FPR YIRATANA KO YABAYEMO INDASHYIKIRWA IGICE CYA 2 GIKOMEZA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:9083277
archived

ALOYS SIMPUNGA :IBYO FPR YIRATANA KO YABAYEMO INDASHYIKIRWA IGICE CYA 2 GIKOMEZA

INYITO Y’IKIGANIRO: IBYO FPR YIRATANA KO YABAYEMO INDASHYIKIRWA

Igice cya mbere : Ubukungu n’imibereho myiza y’abanyarwanda

Mu mwaka wa 1994 ubwo FPR yafashe ubutegetsi mu Rwanda yasanze u Rwanda ali igihugu cyubatse, gifite ibikorwa remezo by’amajyambere, gifite amaboko yo gukora, gifite impuguke, gifite ibigo bya Leta bikora neza muli programu zisobanutse kandi zifite injyana, gifite icyizere cy’amahanga.
FPR yahawe ubushobozi bwo kwubaka ubukungu butajegajega: Yakuriweho imyenda igihugu cyarimo, ihabwa imfashanyo zitagira ingano, ihabwa icyizere n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga, ihabwa inguzanyo yifuje zose, ...
FPR ntiyahwemye gufata ibyemezo n’ingamba mbi kuva yajya ku butegetsi:
? Ingamba z’imizamukire y’ubukungu bushingiye ku nyungu z’agatsiko.
? Gukenesha icyaro n’abagituye
? Kudashyira ubushobozi muli za services (uburezi, ikoranabuhanga, inganda, ingufu, ibidukikije, ...
? Gusesegura mu bitinjiza (icyuho cy’umunzani w’ubucuruzi): Kwirarira no kubaho birenze ubushobozi, gushyira umutungo mu bishashagirana bidafite akamaro, ...

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled