Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
IMIGABO N’IMIGAMBI BYA PLATFORM AMAHORO, FDU, PDP, PS ,IHURIRO NYARWANDA RNC
1. TURI BANDE?
Plateforme P5 ni urugaga rw’amashyaka n’imitwe ya politiki AMAHORO-PC, FDU – INKINGI, PDP – IMANZI, PS – IMBERAKURI n’ IHURIRO NYARWANDA (RNC); uru rugaga kandi rwakira n’andi mashyaka bahuje imigambi n’amahame remezo.
Plateforme P5 ni urugaga rugaragaza isura y’umuryango nyarwanda. Amashyaka n’imitwe ya politiki arugize ahuje Abanyarwanda b’ingeri zose kandi b’amoko yose (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa) baturuka mu turere twose tw’u Rwanda, kandi baranzwe n’amateka atandukanye yacu nk’Abanyarwanda. Harimo abantu bahoze mu ishyaka rya RPF, abantu bahoze mu yandi mashyaka yakoreraga mu Rwanda kuva mu 1991, ndetse n’abandi bantu batigeze bagira ishyaka na rimwe rya politiki babarizwamo mbere. Hahuriyemo kandi abari abayobozi bakuru ku butegetsi bwa Perezida Paul Kagame na FPR, n’abayobozi b’inzego zitandukanye kugeza ku buyobozi bukuru bwa Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana.
2. ICYEREKEZO
Plateforme P5 yemezako u Rwanda ari igihugu cyigenga.
Turaharanira kubaka igihugu cyubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu; igihugu kirangwa na demokarasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi kandi yumvikanyweho; igihugu kirangwa n’ubutabera butavogerwa; igihugu kitagira ivangura iryo ari ryo ryose, igihugu cyumva kandi kikimakaza ugushyikirana n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, igihugu gikangurira Abanyarwanda kwubahana hagati yabo kandi bakubaha n’andi moko.