Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
UBUSHOMERI MU RWANDA: ITEKINIKA GUSA GUSA.
Ku mpapuro, ubushomeri mu Rwanda(2%) ni urwenya, kuko 2% bisobanura plein emploi cg se ko nta bushomeri buhari. Si abashomeri gusa bamagana imibare mitekinikano y'agatsiko, na ba ministres bamwe na bamwe bakoresha imvugo ivuguruza imibare ya let bibi cyane. Umwe yise ubushomeri mu Rwanda ikibazo cy'ingutu, undi,ayita ikibazo cy' ingorabahizi. Undi mutegetsi ashishikariza urubyiruko gusuhuka rukajya gushaka akazi mu mahanga. Ubukungu bavuga ko bwazamutseho 7% imyaka isaga 20 yikurikiranya, ntamushomeri wagombye kuba akili muRwanda. Ibi bituma umuntu akemanga uyu muvuduko w'ubukungu bwananiwe gukemura iki kibazo. Ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ubushomeri buvuza ubuhuha mu gihugu, kandi ingaruka kubukungu bw' u Rwanda n'Umutekano warwo nazo zigaragarira amaso. Nkuko utatwika inzu ngo uhishe umwotsi, ni na ko utabeshya ngo abanyarwanda 98% bafite akazi kandi abashomeri buzuye imihanda.