Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Mbere gato yuko Presida Kagame avuga ko Aribwa mu Ntoki, hari igitero cyagri cyagabwe kungabo z' U Rwanda mumajya ruguru y' Igihugu, nyuma yaho kandi hari ikindi gitero cyaraye kigabwe kunzego z' umutekano z' u Rwanda harimo na Polisi. Nkuko byagenze kugitero cy' ubushize, inkuru kuri iki gitero ziravuguruzanya, byerekana ko uko bamwe babyibwiraga, atari byo ko Leta y' u Rwanda yigabyeho ibitero ahubwo ko bishoboka ko ari wamugani wa Kinyarwanda ko na Nyina w' undi abyara umuhungu. Ariko se Kagame yababazwa nibi bitero kandi yarabyihamagariye. Ikibabaje nuko kagame bamutinya kugeza ubwo umukuru w' Ingabo mukarere igitero cyabayemo, Gen. Mubarak yavugaga ko ikibazo ari abaturage nabanyerondo!! Ntibashobora gutinyuka kumubwira (Kagame ) ko ariwe wabihamagariye ubwo yababwiraga ko bamutindiye. Ahubwo abateye bamujombye urutoki mu imboni.
Radio Itahuka iboneyeho kwihanganisha abasize ubuzima muri kiriya gitero, ndetse n' abahungabanyijwe na kiriya gitero, tukaboneraho kandi gusaba ko abanyarwanda bakanguka bagahuguruka twese tugafataniriza hamwe kwikiza ingoma y' amabandi nkuko Evode Yabivuze! itaratumara.