Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Serge Ndayizeye ati: "icyo mparanira ni amahoro n'uburenganzira bwa buri wese"

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:8303043
archived

Serge Ndayizeye benshi bamuzi nk'umunyamakuru wa "Radio Itahuka" (Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda). Ni Radio ya RNC (Rwanda National Congress). Nyirubwite yongeraho ko icyo yumva agamije mu byo akora ari uguharanira amahoro n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

Ku itariki ya 13 Gashyantare 2016, mu kiganiro yatumiwemo n'abanyamakuru Jean-Claude Mulindahabi na Tharcisse Semana, batangira bamubaza kwibwira abantu. Benshi bamwumva avuga ariko ntibazi uwo ari we. Serge, ntahisha uwo uwo ari we n'ubuzima yanyuzemo kugeza ku munsi wa none.

Bamubaza uburyo yiyemeje gukora itangazamakuru, bakamubaza ku mbogamizi ahura na zo mu kazi k'Itangazamakuru, bakamubaza uburyo abasha gufatanya uyu mwuga n'izindi gahunda nyinshi afite mu buzima bwe.

Mu gusoza bakamubaza uko abona ejo hazaza h'Urwanda na politiki muri iki gihugu n'icyizere we ubwe yifitemo mu rugendo rutoroshye rw'umurimo akora mu itangazamakuru no muri politiki.

  •  

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled