Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Nyuma yuko raporo y' Impuguke za ONU isohotse mubinyamakuru, i Kigali haravugwa impungenge zidasaznwe nubwo idashaka kubigaragaza. Gusa na Louise Mushikiwabo wamenyekanye kubwo kuba intyoza mumagambo arengera amafuti ya Leta akorera, ubu noneho Prezida Kagame ngo yaba yaramwihanije kubera ko yari amaze kwiha Ngenda kandi baramuhaye Butamwa gusa. General Karenzi Karake nawe ngo yaba atazi aho ahagaze muri FPR. Impuguke za ONU, nyuma yuko raporo bakoze mukarere ko mubiyaga bigari igaragariye mubinyamakuru nubwo itarashyikirizwa akanama gashinzwe umutekano ku Isi, ubu ngo muri FPR baradagadwa bibaza ikizakurikiraho, banibaza niba batazafatirwa Ibihano.
Rwigara Assinapol amaze umwaka yishwe. Aho gukora Iperereza kurupfu rwe Leta yahisemo kunyaga imitungo ndetse inishima hejuru y' Umuryango wasigaye. Ibi nibimwe mubyo tuza kuganiraho, hamwe n' Ibindi byinshi.
Iki kiganiro kiraba kiyobowe na Jean Paul Turayishimye