Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
LETA Y'AGATSIKO IRIHO IRATSINDWA INTAMBARA YO GUHISHA URUSOBE RW'IBIBAZO BY'INGUTU BYUGARIJE U RWANDA
Ishusho ku minsi 14 gusa umwaka w'2016 umaze utangiye irerekana ubwayo ko INTEGO Z’IKINYAGIHUMBI (MDGs) zashyizweho na LONi zitagezweho. Turebere hamwe iby’izo ntego zarangiranye n’Umwaka w’2015 :
1. KURANDURA UBUKENE BUKABIJE N’INZARA byaranze; 2. UBUREZI BW’IBANZE KURI BOSE bwatunganye gusa mu mibare itekinitse; 3. UBURINGANIRE BW’IBITSINA NO GUHA UBUSHOBOZI ABAGORE : ni nyirarureshwa mu gihe hagwiriye ubushomeri n’ibindi bitera uburaya; 4. IMPFU Z’ABANA nta kuntu zidakomeje kwiyongera kubera ubukene, inzara no kubura imiti ; 5. UBUZIMA BW’ABABYEYI bubangamiwe n’ibyo bibangamiye abana babyara ; 6. KURWANYA AGAKOKO GATERA SIDA, SIDA, MALARIA N’IBINDI BYOREZO, bibangamiwe n’ubuyobozi bubi bunihenura ku baterankunga ; 7. KUBUNGABUNGA NO KURENGERA IBIDUKIKIJE byarananiranye; 8. IFATANYA RY’ISI KW’ITERAMBERE bibangamiwe na politiki y’igitugu, urugomo, gusesagura, ubwirasi n’izindi ngeso mbi.