Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
UBUTUMWA BW’IHURIRO NYARWANDA BUSOZA UMWAKA WA 2015
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bayoboke namwe bakunzi b’Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije uruganba rwo kuvana u Rwanda ku gitugu cy’agatsiko, nshuti z’u Rwanda; mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mushya muhire wa 2016. Uzababere uw’ishya n’ihirwe, ku giti cyanyu, mu ngo zanyu no mu miryango yanyu, kandi uzababere uwo kugera ku ntego zose mwiyemeje.
Bavandimwe, muri iki gihe turi mo gusezera ku mwaka wa 2015, birakwiye ko nk’abanyarwanda bari ku rugamba rwo kwibohoza ingoma y’agatsiko karangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, dusubiza amaso inyuma tukareba ibikorwa byawubayemo, hanyuma tugafata ingamba z’ibigomba kugerwaho mu bihe biri imbere.
Ku byagezweho, ikigaragara ni uko umwaka wa 2015 wabaye umwaka w’uburumbuke mu nzego zose Ihuriro Nyarwanda ryari ryiyemeje gushyira mo imbaraga. Nk’uko ridahwema kubitangaza, Ihuriro Nyarwanda risanga ko kugira ngo tuzashobore gutsinda urugamba rwo kwibohoza ingoma y’agatsiko kagundiriye ubutegetsi i Kigali, tugomba kwunga ubumwe mubufatanye, gutegura no gukora ibikorwa byacu mu buryo buboneye, no gukora ubukangurambaga bwimbitse dushishikariza abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira urugamba rwo guha u Rwanda ubuyobozi bubabereye kandi bihitiyemo.
Ihuriro Nyarwanda ririshimira cyane ko kuri izo ngamba zose, umwaka wa 2015 udusigiye umusaruro mwiza kandi ugaragara.
Duhereye ku rwego rw’ubufatanye, umwaka wa 2015 wabaye mo igikorwa gikomeye cyo kwagura plateforme, ikaba yaravuye ku mitwe ya politiki itatu ikagera kuri itanu ariyo Amahoro, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri n’Ihuriro Nyarwanda. Nk’uko biri mu masezerano yasinywe n’iyo mitwe ya politiki, ubwo bufatanye bushingiye