Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
INTEKO ISHINGA AMATEGEKO : KAGAME ASHOBORA KUYOBORA U RWANDA KUGEZA MURI 2034
Bisobanuye ko Perezida Kagame yemerewe kwiyamamariza manda y’imyaka 7 mu mwaka wa 2017, iyo manda izarangira mu 2024, ari bwo hazatangira gukurikizwa manda z’imyaka itanu itanu na zo akaba yemerewe kwiyamamariza kuyoboramo ebyiri za mbere.
myaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR. Imyaka 20 y‘inzara
Kurwanya inzara bigomba kugira uwuhe mwanya muli gahunda z’ishyaka ritegeka igihugu gikennye, abaturage barenga 88% bakora umurimo w’ubuhinzi, gifite abaturage barenze 420 kuli km² imwe?
Imyaka 20 Kagame ku butegetsi, ntiyabashije gukemura ikibazo cy’inzara. Turarebera hamwe uko ikibazo cy’inzara cyari kimeze Kagame atorwa bwa mbere muli 2003, urebe uko ikibazo cy’inzara cyari kimeze mu gihe cyo kwiyamamaza bwa kabili muli 2009-2010, turebe n’uko ikibazo kimeze ubu muli iyi myaka arimo guhatanira manda ya gatatu yo itanemewe n’amategeko. Turareba na zimwe mu mpamu zitera inzara ku ubutegetsi bwa FPR na Kagame. Turasoza politiki y’ubuhinzi ikwiye gushyirwa mu bikorwa kugirango inzara igabanuke. Tutibagiwe no gusaba abashonje guhaguruka bakizabaza akuka gake basigaranye bakikiza ubutegetsi bwa Kagame bwabashonjesheje.