Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

TWIBUKIRANYE UWAVUZE KO BIMURIYE UBWENGE MU GIFU "COMMISSION UWIZEYIMANA"

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:7939289
archived

TURIBUKA COMMISSION MUCYO , COMMISSION YA BBC NONE NDAREBA NGASANGA IYI COMMISION UWIZEYIMANA IGIYE KOREKA U RWANDA 

Ikintu gikomeye cyatangaje abantu ndetse bamwe bakaba bataranabyiyumvisha kugeza ubu ni ukuntu uyu mugabo yanengaga yivuye inyuma ubutegetsi bw’u Rwanda aho yari i Bwotamasimbi ariko ubu akaba ari umuvugizi ukomeye w’igihugu mu rwego rw’amategeko.

Umunyamategeko Evode Uwizeyimana yanenze bikomeye ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi buriho kugeza n’ubu. Yavugaga ko u Rwanda rugana ahantu habi cyane kubera ko ruyobowe mu buryo bw’igitugu ndetse n’abaturage batisanzura.

Me.Evode yanenze inzego nyinshi z’u Rwanda aho ndetse yigeze no gukomoza ku burezi bwo mu Rwanda anenga abantu bajya kwiga bakarangiza ntacyo batahanye nyuma na bwa bwenge bakuye muri Kaminuza bakabwimurira mu gifu nyuma bagasigara basingiza uwabahaye izo ntebe bicayemo.

Yagize ati:’ Ntawe uvugana indya mu kanwa “.

Icyo gihe yagize ati:"Ndibuka ko twajyaga duca imanza twava mu rukiko ugasanga urimo uraburansisha idosiye bahimbye ukabaza umushinjacyaha uti ibi bintu ko bidasonutse ibimenyetso byawe ni ibihe…nyuma twakuyemo bya byenda by’abacamanza twasohotse mu rukiko ukumva arakubwiye ati ariko biriya uba umbaza ni ibiki? Iyi systeme dukoreramo urayiyobewe? Uyobewe uko ikora?...ati nanjye ndabizi ko iriya dosiye bayihimbye…nonese uragira ngo mbigire nte?”

Yagize ati “Nta leta yigeze imbwira ngo nintahe, ikibazo kimwe: Ese ubundi ubu leta ni urugero ikubwiye iti uri Umunyarwanda nubwo udushinja ibintu dukora ko tubikora nabi, ngwino udufashe kubikosora, twumva ubizi, twumva waranabyize, leta ikaguha ukuboko ukakwanga ntiwaba uri inyeshyamba itazi icyo ishaka ?”

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled