Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
PRES PAUL KAGAME YAGIRIYE ICYIZERE ABIYITA KO BIMURIYE UBWENGE BWABO MU BIFU
ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA GATATU TARIKI YA 09/09/2015
None kuwa Gatatu,tariki ya 09 Nzeri 2015, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri VillageUrugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Bisabwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitweyombi, Inama y’Abaminisitiri yashyizeho Komisiyo ya tekiniki igizwen’Abakomiseri bakurikira muri Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko IshingaAmategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa04 Kamena 2003 nk’uko yavuguruwe kugeza ubu, bazashyikirizwa Sena kugira ngoibemeze.
Abo ni:
1. Dr. IYAMUREMYEAugustin, Perezida
2. Dr. KAYITESI Usta,Visi Perezida
3. Bwana MILENGE John
4. BwanaHAVUGIYAREMYE Aimable
5. Bwana UWIZEYIMANAEvode
6. Madamu BAMWINELoyce
7. Madamu MUKESHIMANABeata
Inama y’Abaminisitiri yasabiye aba bakurikiraguhagarira u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
- Ambasaderi KARITANYI Yamina: i London - MuBwongereza.
- Bwana NDUHUNGIREHEOlivier: i Buruseli - Mu Bubiligi.
- Madamu TUMUKUNDEHope: i Addis-Ababa – Muri Ethiopia.
- Bwana KALISAAlfred: i Luanda- muri Angola.