Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yabwiye abayobozi b'ibihugu bya Afurika ko iterambere ry'uwo mugabane rigomba kujyana na demokarasi, ubwisanzure n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu.
Mu ijambo yagejeje ku muryango w'Ubumwe bwa Afurika mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abbeba, Perezida Obama yavuze ko Afurika idashobora gutera imbere igihe abayobozi bayo banze kurekura ubutegetsi igihe manda zabo zirangiye.
Yongeyeho ko iyo abanyamakuru bafunzwe n'impirimbanyi zigaterwa ubwoba icyo gihe aba ari demokarasi mu izina gusa.
Yanavuze ko ikimenyetso kiza kurusha ibindi cyerekana ukuntu igihugu giteye imbere ari ukuntu abagore bafashwe.