Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Ntihazagire ubabeshya, uru Rwanda aho rugeze ni Kagame na RPF,..si PL , si PSD

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:7687749
archived

Ibi bisa nk’ibitakiriwe neza na benshi mu gihe bavuga ko hari bimwe mu bigo n’Inzego bikomeye bitandukanye biyoboye n’amwe mu mayashyaka atari FPR- INKOTANYI.
Ku ikubitiro inkuru igisohoka umwe mu bayobozi bakuru b’Ishyaka PSD Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Tweeter, yahise agaragaza ko atishimiye amagambo y’uyu muyobozi, ari na byo byakomeje kugaruka mu mpaka ku mbugankoranyambaga.
Benshi mu bayobozi b’imitwe ya Politiki, baganiriye na Makuruki.rw , bagize icyo batangaza bagaragaza uburyo bakiriye ibyatangajwe na Paul Jules Ndamage.
PPC : ...Ibi byaba ari ukujya muri polemique idafite 11.. "Minister Mukabaramba Alvera
Tuganira na Dr Mukabaramba Alvera, Umuyobozi w’Ishyaka PPC usanzwe ari n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagaragaje ko asanga ibi bidakwiye kwirirwaho bigibwaho impaka ashingiye ku rwego rw’uwabitangaje, aho asanga byari kuba ibyo kwibazwaho iyo aba ari Perezida wa FPR nibura wabivuze . Yagize ati : “…buriya byaba ari ukujya muri polémique idafite 11.., ndumva icyo kibazo wabanza ukakibaza Perezida wa FPR, Perezida wa FPR nakubwira ko yakoze wenyine, ubwo nibwo twabona aho duhera..”
P. L : "…..abanyarwanda bose ntibari muri RPF kandi bagira uruhare mu kubaka u Rwanda" Hon Mukabalisa Donathille
Ku ruhande rw’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), Honarable Mukabarisa Donatille usanzwe ari na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko/ Umutwe w’Abadepite, nawe afite uko abibona gutandukanye n’ukwa Paul Jules Ndamage. Mu kiganiro kigufi na Makuruki.rw yagize ati :”….. n’indi mitwe ya politike irahari, Abanyarwanda bose ntago bari muri RPF, kandi bose bagira uruhare mu kubaka u Rwanda.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled