Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Serge Ndayizeye
TOPIC: KAGAME ATI TUGIYE GUHANGANA N'ABAYOBOZI BATUMA ABATURAGE BARWARA AMAVUNJA
MURI URWO RWEGO UWARI UMUYOBOZI WA GASABO YAHISE YEGURA NDETSE HAMWE NABANDI BOSE BAKORANAGA MURI AKO KAZI
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, n’abari bamwungirije beguye ku mirimo yabo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ubwegure bwa Meya n’abari bamwungirije bwashyikirijwe Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, irabwemera.
Abeguye hamwe na Meya ni Claude Munara wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije wari ushinzwe Imari n’iterambere mu Bukungu n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije wari ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage. Marie Louise Uwimana.
Amabaruwa yabo yose yagaragaje ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Inama Nyanama y’Akarere ka Gasabo, Munyentwari Alfred yavuze ko aba bayobozi beguye ku bushake bwabo.
Yagize ati“Twakiriye kwegura kwa Meya w’Akarere na bagenzi be babiri bamwungirije. Bashyikirije amabaruwa asaba ubwegure, haba mu buyobozi bwite bw’Akarere no Bujyanama.”
Nyuma yo kubisuzuma ngo “Abajyanama bareba icyo basaba bumva ko ari uburenganzira bwabo, uyu mwanya barawiyamamarije, barawutorerwa bumva ko bafite icyo bakora kandi barakoze, hari aho bavanye Akarere hari aho bakagejeje, ariko mu byo bavuze bavuze ko bifuzaga kuba bari kure kurusha aho bari uyu munsi hanyuma bumva bava mu buyobozi bw’Akarere, ni uburenganzira bw’umuntu.”