Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Serge Ndayizeye
TOPIC: AFRICA YEPFO IREMEZA KO YARANGIJE IPEREREZA KUBANTU BAHITANYE COL KAREGEYA
Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika, umuvuguzi w’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha bakunda kwita “Hawks” Kapiteni Paul Ramaloko yavuze ko ibyavuye mu iperereza byamaze gushyigikirizwa ibiro bishinzwe ubushinjacyaha.
Ramaloko yagize ati, “Nibyo koko Hawks yashoje iperereza ryayo ku iyicwa rya nyakwigendera Col. Patrick Karegeya.”
Yakomeje avuga ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamaze kumenyekana,kandi ko dossier yabo yamaze gushyikirizwa ibiro bikuru bishinzwe ubushinjacyaha, ari na byo bizafata icyemezo niba abo bantu bakwiye gushyikirizwa urukiko.
Yakomeje agira ati, “Ubu dutugereje icyo umushinjacyaha azatubwira namara gusuzuma dossier twamugejejeho. Birashoboka ko yadusaba gukora irindi perereza cyangwa agategeka ko abaregwa bashyikirizwa urukiko.”
Karegeya yari mu ba mbere bashinze ishyaka ritavuga rumwe na leta rya Rwanda National Congress (RNC).
Iyicwa rya Karegeya ryakorewe mu cyumba cya hoteli mu mujyi wa Johannesburg.
Ramaloko yirinze gutangaza amazina y’abakekwa, avuga ko ayo mazina azamenyekana igihe bazaba bagejejwe imbere y’urukiko.
Yavuze ko bafite ibimenyetso simusiga bituma urukiko rwakira ikirego.