Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

AFRICA YEPFO IREMEZA KO YARANGIJE IPEREREZA KUBANTU BAHITANYE COL KAREGEYA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:6876335
archived

HOST: Serge Ndayizeye

TOPIC: AFRICA YEPFO IREMEZA KO YARANGIJE IPEREREZA KUBANTU BAHITANYE COL KAREGEYA

Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika, umuvuguzi w’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha bakunda kwita “Hawks” Kapiteni Paul Ramaloko yavuze ko ibyavuye mu iperereza byamaze gushyigikirizwa ibiro bishinzwe ubushinjacyaha.

Ramaloko yagize ati, “Nibyo koko Hawks yashoje iperereza ryayo ku iyicwa rya nyakwigendera Col. Patrick Karegeya.”

Yakomeje avuga ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamaze kumenyekana,kandi  ko dossier yabo yamaze gushyikirizwa ibiro bikuru bishinzwe ubushinjacyaha, ari na byo bizafata icyemezo niba abo bantu bakwiye gushyikirizwa urukiko.

Yakomeje agira ati, “Ubu dutugereje icyo umushinjacyaha azatubwira namara gusuzuma dossier twamugejejeho. Birashoboka ko yadusaba gukora irindi perereza cyangwa agategeka ko abaregwa bashyikirizwa urukiko.”

Karegeya yari mu ba mbere bashinze ishyaka ritavuga rumwe na leta rya Rwanda National Congress (RNC).

Iyicwa rya Karegeya ryakorewe mu cyumba cya hoteli mu mujyi wa Johannesburg.

Ramaloko yirinze gutangaza amazina y’abakekwa, avuga ko ayo mazina azamenyekana igihe bazaba bagejejwe imbere y’urukiko.

Yavuze ko bafite ibimenyetso simusiga bituma urukiko rwakira ikirego.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled