Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Ihuriro ry'abari n'abategarugori ba RNC muri Afrika y'Epfo

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:6690667
archived

HOST: Claude Marie Bernald Kayitare

TOPIC: Ihuriro ry'abari n'abategarugori ba RNC muri Afrika y'Epfo

Madame Rosette Kayumba ati ubwinshi bw'abari n'abategarugori mu nzego za Leta y'u Rwanda ntabwo busobanura ko abanyarwandakazi bahawe uburenganzira, ati enough is enough burya kubuzwa uburenganzira bwawe ubuzi ni bibi kurusha kuba utabuzi na gake! Ati birababaje kubona muri uku kwezi kw'abadamu hakiriho abadamu bashyigikira ibikorwa bya politiki ibasenyera imiryango, ati abagore bahawe imyanya muri Leta y'u Rwanda nabo bari bakwiye kubona ko hakwiriye impinduka batitaye ku myanya ya Nyirarubeshwa bahawe

Jennifer Rwamugira asanga hari Ingamba zo mu bihe biri imbere, harimo gutegura akanama ngishwanama gashinzwe kwegera abari n'abategarugori b'abanyarwanda haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ati iyo hari ubushake haba hari n'ubushobozi.

Madamu Adria Dusabeyezu Kayitare ati ni byiza ko abari n'abategarugori kuba nabo biyemeza gufata iyambere bagaharanira impinduka bakiyemeza kugaragaza ikibi gikorerwa abanyarwanda muri rusange ndetse n'akarere igihugu cy'u Rwanda kirimo ni intambwe nini, ati twiyemeje kwiyambaza abandi bagore bari mu buyobozi n'ababuhozemo mu bihugu binyuranye ku isi bakadufasha kwamagana amahano Leta y'u Rwanda ikorera abanyarwanda n'akarere.


andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka

facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka

follow us on twitter: rnc_usa

call in to listen Live 347 945 6449

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled