Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Claude Bernald Kayitare
TOPIC: JENNIFER RWAMUGIRA NA KENNEDY GIHANA BARATUBWIRA UWARI DR CHARLES MUREGO
Dr Murego Charles wayoboraga ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ingabo yishwe n’impanuka
Dr Murego Charles wari inzobere mu kubaga amagufa yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 25 kamena 2014 ahagana saa munani z’amanywa.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi yemeje aya makuru y’urupfu rwa Dr Murego anemeza ko yazize impanuka y’imodoka.
Yagize ati : “ mu gihe cya saa munani hari impanuka yabereye mu Karere ka Nyamagabe i Kaduha mu muhanda uva Kaduha uza i Nyamagabe, imodoka Toyota Hilux 554D yaririmo dogiteri Murego yarenze umuhanda, yageze mu ikorosi, irenga umuhanda igonga igiti iragwa, arakomereka bikomeye bamusubiza ku bitaro bya Kaduha bamuha transfert mu gihe hakorwaga ibisabwa kugira ngo ajyanwe mu bitaro bya Kanombe, yitabye Imana ari mu nzira.”
Dr Murego ubwo yitabaga Imana, hari indege yari imaze koherezwa kujya kumufata ngo ajyanwe bwangu mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.
Nyakwigendera yitabye Imana ari mu rugendo rw’akazi aho yari amaze iminsi akorera I kaduha, akaba yari mu nzira yerekeza I Kigali anatwawe n’imodoka y’akazi nk’uko umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda yakomeje abivuga.
andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka follow us on twitter: rnc_usa call in to listen Live 347 945 6449