Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Serge Ndayizeye
Topic: Pres. Kagame yafashe igihugu yica abanyarwanda none agiye kugisigamo imirambo
Guess: Janvier Mwene Muzehe, Noble Marara, Janvier Mwene Muzehe, Jove Bayingana
Abayobozi mu ntara y’Amajyaruguru basabye imbabazi Perezida ko bakoranye na FDLR
Abayobozi bo mu ntara y’Amajyaruguru barangajwe imbere na Guverineri wabo, Bosenibamwe Aimé, basabye imbabazi Perezida wa Repubulika ko bakoranye na FDLR mu guhungabanya umutekano w’igihugu.
Kuwa Kane, tariki ya 6 Kamena 2014, Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi batandukanye mu ntara y’Amajyaruguru n’abavuga rikijyana mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.
Perezida yagaragaje igitera kugambanira igihugu
Imbere y’aba bavuga rikijyana, Perezida Kagame yavuze ati “Sinabayobora mu byo mutahisemo […] ni umurengwe , ubusambo iyo abantu bageze aho bakwibagirwa aho bavuye, bakarengwa bakibagirwa ko batamera neza u Rwanda rutameze neza, abakibwirwa ko bashobora kubaho bonyine abandi banyarwanda batameze neza ni ukwibeshya.”
Yakomeje avuga ko ibi byose byatewe n’ubusambo n’umurengwe nk’uko guverineri w’Amajyaruguru yari yabivuze.
Ese hari abifuza ko igihano cy’urupfu cyagarukaho ?
Yagize ati “Muzi ko twavanyeho igihano cyo kwica ibindi bihugu bifite, tukanabivanaho mu gihe hari abo dufite bakabaye bicwa kuko bishe abantu, gufata icyemezo nk’icyo ntiwapfa kugifata gusa, kidaturutse mu byiza wifuriza u Rwanda igihugu cyawe, ukemera ugafata icyemezo abantu bibaza ko bamwe bakabaye bicwa, ni umuti ukaze utanumvikana ku bantu benshi ariko muri wo ufite ubuzima uha Abanyarwanda