Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Joseph Ngarambe : Ikigo cya Leta ORINFOR mu mwenda urenga miliyari

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:6354969
archived

Amanyarwanda arenga miliyari 1: niwo mwenda uhuhuye ikigo cya Leta cyahoze cyitwa  ORINFOR. Uwo mwenda w’ubukode urenze kure Frw miliyoni 900 yajugunyiwe icyo kigo, nyuma kigategekwa kwimukira umushoramari ngo wo muri Kenya, kugira ngo yubake mu bibanza by’icyo kigo cya Leta amacumbi ngo agezweho. 
Mu yandi magambo ORINFOR yategetswe kugurisha ibyayo, ikimukira vuba uwo mushoramari. Bimaze kuyigora kwimuka mu gihe gito yahawe, itegekwa gukodesha amazu yari ayayo, umwenda w’ubukode uza gutumbagira usumba ikiguzi cyo kumeneshwa. 
Twabashakiye amakuru asobanura bihagije ako kaga k’icyo kigo ORINFOR kibumbiyemo Radiyo na Televiziyo by’Igihugugu, akaga gakomoka  ahanini ku mururumba wa Kagame n’agatsiko ke, tutibagiwe n’ikibazo cy’Ingengo y’Imari.
Ni gute ikompanyi ngo y’inya Kenya (itanazwi) yashoboye guhambiriza shishitabona ikigo gikomeye cya Leta, nyuma yo kugihatira amafaranga y’intica ntikize?
Imbaraga zo guhatira ORINFOR gukodesha aho yari yariyubakiye, iyo kompanyi ngo yo muri Kenya (itanazwi) yazikuye hehe?
Turagaruka no ku zindi nkuru zinyuranye.

andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka

facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka

follow us on twitter: rnc_usa

call in to listen Live 347 945 6449

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled