Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Serge Ndayizeye
GUEST: Dr. Nkiko Nsengimana
TOPIC: DUSOBANUKIRWE N'IBIBAZO BIRI MURI FDU INKINGI
Ishyaka FDU-Inkingi rimaze kubona raporo y’inama y’ayo mashyaka ryagejejweho n’intumwa yaryo yitabiriye iyo nama yateranye kuwa Gatandatu tariki ya mbere Gashyantare 2014, ryandikiye uwatumije inama, Bwana Twagiramungu Faustin, rimugezaho impungenge riterwa n’umuvuduko udasanzwe uranga iyo mishyikirano n’ibyifuzo bya ngombwa bigomba kwitabwaho mbere yo kurema iyo mpuzamashyaka. Kubera ko izo mpamvu zose zavuzwe hejuru zititaweho: • Ishyaka FDU-Inkingi rivuye muri iyo mishyikirano. Ntirizitabira rero inama iteganijwe kuwa 15 Gashyantare 2014 yatumijwe na Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin; • Ishyaka FDU-Inkingi rishobora kuzasubira muri iyo mishyikirano ari uko amapfundo yose aziritse uwo mushinga apfundutse, kandi bimaze gusuzumwa no kwemezwa na Kongre y’abarwanashyaka iteganijwe mu minsi ya vuba aha. Amakuru menshi twegeranije areba ibibundikiye iyo mishyirano tuzayagarukaho mu minsi iri imbere. Murakarama.