Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

KALISA MUBARAK: NDASABA ABANTU BOSE KWIRINDA CYANE& KWANGA GUKORESHWA N'AGATSIKO

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:5921989
archived

HOST: Serge Ndayizeye

GUEST: Kalisa Mubarak

              Umutangabuhamya murubanza rw'abashatse kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa muri Africa yepfo muri 2010

1. Uratubwira uburyo yamenye ipangwa ryo kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa

2. Aragira inama abanyarwanda hirya no hino kwirinda guba ibikoresho by' Ambassade z'u Rwanda mugukomeza kuneka ndetse no kwica abatavuga rumwe n'agatsiko

3. Ikibazo cyo gushakara ibyaha abatavuga rumwe na Paul kagame yaba mu Rwanda ndetse no hanze

 

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe muri Afrika y’epfo

Lt Gen Faustin KAYUMBA Nyamwasa yarasiwe mu mujyi wa Johannesbourg mu gitondo cyo kuwa Gatandatu taliki ya 19 Kamena 2010.

Umugore we Madamu Rosette Nyamwasa, yatangarije abanyamakuru ko barasiwe imbere y’irembo ry’urugo rwabo i Johanesbourg, bavuye guhaha.
Yagize ati “tukihagera umugabo wirabura wari ufite pistolet yadusatiriye atangira kurasa mu idirishya ryegereye shoferi, kuko ikirahure cyari kimanuye bucye. Umushoferi yatambamiye umwicanyi, umugabo wanjye asa n’uwihengeka amasasu amufata mu nda ahegereye igifu. Uwo mugabo yazengurutse imodoka ashaka kongera kurasa, ariko ntibyamushobokeye, imbunda ye yasaga n’itakirimo amasasu, kuko nta rindi ryasohotsemo. Nyamwasa afunguye urugi ngo yirwaneho undi ahita yiruka, nanjye nzamura ijwi, mpamagara mpuruza”

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yahise ajyanwa mu bitaro byigenga by’ i Johannesbourg. byitwa ‘Morningside Clinic’.
Madamu Rosette Nyamwasa yavuze ko uwabarashe yari agamije gusa guhitana umugabo we. 

andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka

facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka

follow us on twitter: rnc_usa

call in to listen Live 347 945 6449

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled