Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Serge Ndayizeye
TOPIC: LT JOEL MUTABAZI YABWIYE URUKIKO KO ADATINYA GUPFA
Mutabazi yabwiye urukiko ati “Sintinya gupfa, bambwiye ko bazandasa bakavuga ko natorokaga gereza… Ndishinganisha kugira ngo nimpfa umuryango wanjye uzabimenye.”
Yongeye abwira urukiko ati “Ibyo amategeko ateganya azabikore… Niba amategeko yarirengagijwe mbere, naba nyiringiyemo iki ?”
Ibi byatumye n’umwunganizi wa Mutabazi, M. Mukamusoni Antoinette avuga ko yunganira umukiliya we ariko atamuhagarariye, bityo na we avuga ko nta kindi kintu yarenza ku mwanzuro w’uwo yunganira.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare buhagarariwe na Maj.Somai bwagaragarije urukiko ko ibyo Mutabazi avuga ko azaraswa atari byo ngo kuko ntawugambiriye kwicaumuntu ufunze.
Bwagize buti “Leta y’u Rwanda ntiyica imfungwa, iyo habaho umugambi wo kumwica ntitwari kuza mu rukiko gusuzuma ibyo aregwa.”
Isano n’urubanza rwa Lt. Gen Kayumba Nyamwasa na bagenzi be
Urukiko rwasomye ibarwa y’Ubushinjacyaha yo kuwa 14 Mutarama, isaba ko Lt. Joel Mutabazi na bagenzi be 15 bahurizwa mu rubanza Lt. Kayumba Nyamwasa areganwamo na Rudasingwa Theogene, AP Gafirita Emile, Cap. Yves Karege, Bingisa Providence na Turayishimye Jean Paul.