Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Serge Ndayizeye
GUEST: Alain Patrick Ndengera Alias Tito Kayijamahe
TOPIC: Amakuru yo mu Rwanda
Mu minsi ishize nakoze urugendo mu Rwanda ku buryo nagize amahirwe yo kwitabira inama zinyuranye mu gihugu ziyobowe n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru nk’inama nkuru y’umushyikirano, inama zirebana na gahunda za ndi umunyarwanda ndetse nanahuye na bamwe mu bayoboz bo hejuru tugirana biganiro brebana n’aho u Rwanda rugeze haba mu iterambere, muri demokarasi, mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu bw’igihugu ndetse twanaganiriye no ku mashyaka akorera hanze no ku mpunzi ziri hanze y’igihugu z’abanyarwanda. Ntawabivuga ngo abirangize byose tuzabiganiraho buhoro buhoro ariko ndabaha muri macye uko nabonye u Rwanda n’abanyarwanda.
Kwitabira uru rugendo kwanjye rero byaje bikurikirana na dialogue twagiranye (njye n’abandi bagenzi banjye baba muri Canada) na bamwe mu bayobozi bakuru b’i gihugu mbere gato ya Rwanda Day. Ntibanze cyane kuri ibyo biganiro kuko nabikozeho ikiganiro kuri radio Itahuka ariko navuga ko muri macye aribyo mbarutso. Ikibanzweho cyane muri ibyo biganiro ni ukubaka pont, na climat de confiance hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe na leta ya Kigali.
andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka follow us on twitter: rnc_usa call in to listen Live 347 945 6449