Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Ndi umunyarwanda , Ubutabera & u Rwanda rushya twifuza

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:5811941
archived

HOST: Serge Ndayizeye

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda izafasha bamwe babaga mu rukundo bategura kubana bikicwa n’ababyeyi babibona mu ndorerwamo y’amoko. Iyi gahunda itanga icyizere mu gufasha abagifite ibikomere by’amoko kuko bazagenda biyumvamo Ubunyarwanda, n’abana babo bibafashe kubaka ingo z’Abanyarwanda aho gushingira ku moko.

Nyuma iyi gahunda yaje gutangira mu Rwanda itangijwe na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma y’ u Rwanda nka Depite Bamporiki Edward wazanye iki gitekerezo, Rucagu Boniface umutahira mukuru w’ intore ku rwego rw’ igihugu, Itangizwa na “ Youth Connection”, ubu ikaba yitwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

N’ ubwo iyi gahunda yatekerejweho mbere yo kugezwa ku banyarwanda, ariko hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu abanyarwanda baba hanze, nti bayivugaho rumwe kuko benshi bayigereranya n’ amacakubiri ndetse n’ ikandamizwa rigamije gukorerwa bamwe mu banyarwanda nk’ uko bakomeje kugenda babivugira ku bitangazamakuru mpuzamahanga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro Imvo n’ Imvano cyavugaga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuri BBC, hari hatumiwemo bamwe mu batavuga rumwe na leta y’ u Rwanda, baba hanze y’ igihugu barimo Condo Gervain na Ndagijimana Jean Marie Vianney. Si abatavuga rumwe na leta bari bitabiriye iki kiganiro kuko cyari cyanatumiwemo Minisitiri w’ Urubyiruko Jean Philibert Nsengiyumva na Musenyeri Jean Rucyahana, Umuyobozi wa Komisiyo y’ igihugu y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled