Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Ubutabera: Me Alain Ndibwami yahagaritse akazi yakoreraga Rujugiro

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:5661477
archived

Nyuma yuko urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rufashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo umwunganizi ( avoka) w’umuherwe Rujugiro , Me Alain NDIBWAMI, uyu mwunganizi yatangaje ko yiyambuye ububasha yari afite ku mitungo y’uyu muherwe Rujugiro.

Me Alain Ndibwami yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko abona akomeje gufungwa azira akarengane bityo ahisemo guhagarika akazi yakoreraga Rujugiro.

Yabivugiye mu rukiko ku wa kabiri tariki ya gatatu Ukuboza mu rubanza rw’ubujurire aho uyu mwavoka Allain Ndibwami n’ikipe y’abunganizi be basabye ko yarekurwa by’agateganyo kuko ibyo aregwa nta shingiro bifite.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Me Alain Ndibwami agikekwaho icyaha,  iperereza rikaba rigikomeza basaba ko yakoemza gufungwa by’agateganyo.

Mu myambaro y’iroza iranga imfungwa, Me Alain Ndibwami yabwiye urukiko ko ibyo aregwa nta shingiro bifite ahubwo avuga ko abamureze wenda bari kuba baratanze ikirego cyo gutesha agaciro impapuro yahawe na Rujugiro.

Umukozi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe kwemeza impapuro ziturutse hanze Rutishisha Mucyo yahakanye ko yigeze asinya impapuro za Rujugiro zihesha Me Ndibwami uburenganzira gusigarana imitungo ya Rujugiro.

Indi mpamvu ya kabiri ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko Me Alain Ndibwami afite impapuro mpimbano ni raporo yakozwe n’umuhanga mu gusuzuma ibimenyetso.

andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled