Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Marie Esther Murebwayire
TOPIC: NDI UMUNYARWANDA NI GAHUNDA YA SHITANI YO KURANGAZA ABANTU
Pasiteri Sibomana yavuze ko ADEPR ishyigikiye gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ndetse n’izindi z’iterambere ry’u Rwanda.
Nyuma y’ibibazo bitandukanye byasaga n’ibyaciyemo ibice itorero rya ADEPR mu bihe byashize, mu rwego rwo gukomeza ubumwe bwabo no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda muri rusange umuyobozi mushya wa ADEPR avuga ko bazashyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda.’
Yagize ati “Turashimira Leta yatubaye hafi mu bibazo bitandukanye twanyuzemo ndetse ikanadufasha mu mwiherero wo gucoca aya makimbirane. Tuzakomeza gufasha abayoboke bacu kugira ubumwe n’ubwiyunge kandi ubu ADEPR ishyigikiye gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda.’”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James na we avuga ko iyi gahunda ari nziza izafasha Abanyarwanda gusohoka mu mateka mabi no kwiyambura amacakubiri.
Minisitiri Musoni yasabye ADEPR kuba itorero ritwaye urumuri rw’ubumwe, ubunyarwanda ndetse no kubaha Imana.
Minisitiri wa MINALOC ati “Mu minsi ishize mwanyuze mu ngorane zituruka mu itorero, ndetse abandi bagashaka no kwivanga mu bikorwa bya politiki y’igihugu bityo tukaba dusaba abayobozi bashya kunga itorero no guharanira gushyira hamwe n’andi madini.”
Iki giterane kikaba cyagaragayemo amakorali atandukanye yaturutse muri buri ntara nka korali Iriba yo mu majyepfo, Isezerano yo ku Gisenyi, Jehovajilleh (ULK) ndetse n’abahanzi ku giti cyabo basengera muri iri torero rya ADEPR.