Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Nyuma y'ibiganiro 15 twakoze ku rugamba rw'Inzirabwoba (FAR), FDU-INKINGI yarahagurutse ishakisha ukuntu yahagarika Radio Ishakwe. Ku wa 4.6, ushinzwe Radio yayo witwa MUSABYIMANA yahise yandikira youtube asaba guhagarika ikiganiro twahaye inyito "Urugamba nyakuri rw'Inzirabwoba, igice cya 2" avuga ko twibye ibihangano bye. Ikiganiro cyacu cyahagaritswe iminsi 20, gifungurwa tumaze kwerekana ko ikigamijwe ari ugucecekesha abo batabona ibintu kimwe. Ariko ku wa 24.6, yarongeye asaba youtube gufunga n'igice cya mbere. Ishyaka rifungisha Radio y'irindi kandi yombi ari mu buhungiro, mwibaze rigeze ku butegetsi uko ryagira itangazamakuru! Ng'iyo imiterere ya demukarasi FDU-Inkingi iharanira. Iki kiganiro cyakozwe na Joseph Ngarambe na Sixbert Musangamfura Radio ISHAKWE 29.6.2021