Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Twiyemeza gushinga muri 2016 « Komisiyo Ukuri Rwanda, Rwanda Truth Commission », twifuzaga ko ukuri kubona intebe, kuko kuva ku ngoma z’abami, no mu gihe cya Repubulika kugeza ubu kwazimangatanijwe mu gihugu cyacu. Izo ngoma zubakiwe ku kinyoma cyuzuye ubugome n’ubwicanyi ni zo zatubyariye jenoside. Igitekerezo cyacu ni uko, aho abenshi bahishira ukuri, twe tuvugisha ukuri ku mahano yagwiriye igihugu cyacu cy’u Rwanda. Kuko ukuri ni ko kuzazahura abanyarwanda muri uwo mwijima. Kuva twashinga iyo Komisiyo twiyemeje gukomeza igikorwa twari twaratangiye kuva 2010 cyo kwibukira hamwe inzirakarengane zaguye muri jenoside yakorewe abatutsi na jenoside yakorewe abahutu. Abatumirwa: Dr Theogene Rudasingwa, Eugene Ndahayo, Nkiko Nsengimana, Musonera Jonathan, Venant Habiyambere, Emmanuel Nshimiyimana Micro: Joseph Ngarambe, Sixbert Musangamfura