Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

GUTSINDWA KW'INZIRABWOBA (EX-FAR) BIKOMEJE KUTAVUGWAHO RUMWE (IGICE CYA 1_1)

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11892744
archived


ESE KOKO MURI 1990 TWATEWE DUTUNGUWE ?

(Agace ka mbere k'igice cya 1)


Gutsindwa kw'inzirabwoba (ex-FAR) muri Nyakanga 1994, ubu kuzwi nk'ugutsindwa kw'Abahutu, gukomeje kutavugwaho rumwe.

Kudatsindwa kandi byari bigoranye, mu gihe bariya bana b'u Rwanda bari bategerejweho ibitangaza mu bihe by’ihinduka rikomeye rya politiki kw’Isi yose, ihinduka ritasize u Rwanda.

Nta gushidikanya ko politike y’imbere mu gihugu yabaye nyirabayazana muri iryo tsindwa. Gusa rero, abakarabya ba MRND/CDR yari ikiganje, by’umwihariko mu gisirikare, ntibahwema gushakira impamvu ahandi.

Icyatumye izo ngabo zitsindwa n'ubu kiracyakurikirana abazwi kw'izina ry'impfubyi za HABYARIMANA. Rwose kugeza ubu, benshi muri bo ntabwo baremera gufungura amaso ngo barebe neza icyatumye batsindwa muri 1994, bityo ingoma y'Abahutu ikazima itarengeje imyaka 33.

Nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa kuri iryo tsindwa, turagira ngo natwe dutange ubusesenguzi bwacu mu kiganiro tuzaha ibice nibura 3. Uyu munsi turagaruka ku kintu cyo kuvuga ko « twatewe dutunguwe ».

Muri Kumwe na Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE

06 02 2021

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled