Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

TURASEZERA KU MUBYEYI COLETTA BAMUSUSIRE

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11813701
archived

Iki kiganiro kiravuga ku buzima bw'uyu mubyeyi nk’uko mu mwaka wa 2004 yabutekerereje umukobwa we Doreen KAYITESI, kigasozwa n' ubuhamya bwa Doreen ku mubyeyi we nyuma y’uko atabarutse.

Umubyeyi Coletta BAMUSUSIRE yavutse kw’itariki ya 1 Mutarama 1929, atabaruka kw’itariki ya 13 Nzeri 2020, afite imyaka 91.

Asize abana 3 muri 4 yabyaye : Gerald GAHIMA, Theogene RUDASINGWA na Doreen KAYITESI. Umwana we wa 4, Editha ABATESI yitabye Imana muri 1983 azize impanuka y’imodoka. Editha ABATESI yari ubuheta, ni ukuvuga ko yari yaravutse ari uwa 2, hagati ya GG na TR. Nyakwigendera Coletta asize kandi abuzukuru 8.

Kino kiganiro kije uwo mubyeyi amaze amasaha makeya ashyinguwe i Washington DC, aho yabanaga mu buhungiro na babiri mu bana be.

Igice cya mbere (2004) : Umubyeyi Coletta BAMUSUSIRE arabwira bucura bwe Doreen KAYITESI ubuzima bwe n’urubyaro rwe.  Gupfakazwa kwe no guhungana abana 4 bari bakiri batoya, bakava za Zaza kw’ivuko, bajya za Rwamagana, nyuma bagakomeza guhunga bajya za Tanzaniya, Burundi na Uganda byamubereye inzira y'umusaraba ariko abona imbaraga zatumye yirwanaho ndetse ajyana n'abana mu mashuri. Abana be uko ari batatu bose bagiye ku rugamba rwa FPR/Inkotanyi mw'ikubitiro. Yatahutse mu Rwanda yakundaga bihebuje FPR Inkotanyi imaze gufata igihugu.

Igice cya kabiri (2020) : Doreen KAYITESI aratanga ubuhamya ku mubyeyi we.

Turashimira umuryango we kuba waduhaye uruhushya rwo gutangaza buno buhamya bwombi.
Abateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE na Sixbert MUSANGAMFURA

17 09 2020

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled