Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ABACIKACUMU BAHEZE HAGATI NK'URURIMI (IGICE CYA 1)

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11328189
archived

Isesengura ry’ibibazo by'insobe bikomeje kwibasira abacikacumu

Muri kino gice cya 1, turabanza gusesengura abo twita abacikacumu abo ari bo n'amoko baturukamo. Hari inkirirahato zarokotse itsembabwoko ryibasiye Abatutsi, hakaba n'abarokotse itsembabwoko ryibasiye Abahutu n'Abatwa. Ese Umututsi wese, Umuhutu wese cyangwa Umutwa wese ni umucikacumu?

Uyu munsi turaganira ku bacikacumu b'Abatutsi barokotse ubwicanyi bwari bugamije kubamara maze Imana igakinga akaboko.Ubutaha tuzarebera hamwe ingorane zibasiye Abacikacumu bo mu bwoko bw'Abahutu.

Leta ya FPR DMI yahawe umugisha na jenoside yakorewe Abatutsi maze nayo irayikama ku buryo imaze kuyimaramo ireme. Yayigize isoko y'ingoma yayo, iyigira inkota ruhuga yahuranya Abahutu n'igikangisho ku banyamahanga. Byatumye abayirokotse baba nka rya tungo rimara urubanza, rigakoreshwa mu mihango yose ifitiye inyungu ingoma. FPR/DMI ikomeje kubikoresha nk'igisobanuro-remezo cy'impamvu nyamukuru yo kwimakaza ingoma y'igitugu ibeshya ko igamije gukumira icyagarura jenoside cyose, gusigasira, kurengera no guteza imbere abacitse kw'icumu. Abanyarwanda yabaciyemo amoko abiri: ubwoko bwiciwe, n'ubwoko bwishe. 

Abatumirwa : Dr. NKIKO Nsengimana na Bwana Jonathan MUSONERA bayobora umuryango udaharanira inyungu "The Rwanda Truth Commission (Ukuri Rwanda)" na Bwana Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement.

Uwateguye ikiganiro : Bwana Joseph NGARAMBE

09/05/2019

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled