Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

FPR/DMI KAYUMBA NA MRND/CDR BAMANITSE AMABOKO

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11076645
archived

1.    Leta ya Afurika y’Epfo ifite inyungu mu guhembera umubano n’u Rwanda cyangwa izakomeza kubika umwicanyi uyihenze wayijeje byinshi agakora ubusa ? (RUDASINGWA)

2.    FPR/DMI Kayumba yabeshye MRND/CDR (CONDO & abateruzi na FDU/FDLR) n’abandi Banyarwanda ko agiye kugaba igitero. Abantu batanze imisanzu, igitero kirabura. (MUSONERA)

3.    FPR/DMI Kayumba na MRND/CDR (CONDO & abateruzi na FDU/FDLR) bafashije FPR/DMI Kagame gusenya opposition, basigara bambaye ubusa. Ni iki baheraho bakwiza ko FPR/DMI Kagame ikeneye gushyikirana n’abatsinzwe? (RUDASINGWA)

4.    Top Commanders KN yitaga abe (Emmanuel NKUBANA, Mike RWALINDA, Apollo RUBAGUMYA, etc) bakoreraga FPR/ DMI Kagame barangije operation bisubirira mubabohereje. Abasigaye nka MICOMBERO umushinga wo kuyobya opposition bari kuwunononsora bafatanyije na KAYUMBA Nyamwasa, Gerivazi CONDO n’icyo bita P5. (MUSONERA)

5.    Raporo y’ibanga ya TPIR/ICTR imaze kujya hanze, FPR/DMI Kayumba na MRND/CDR (CONDO & abateruzi na FDU/FDLR) bararuciye bararumira. None nyuma y’uko Leta ya Afurika y’Epfo ihishuye umugambi wa FPR/DMI Kayumba wo kwinginga FPR/DMI Kagame ngo bashyikirane, KAYUMBA yategetse abateruzi bashishimuye shishi itabona ibaruwa ngo ya P5 (13/11/2018), mu rwego rwo kwitanguranwa basobanura iy'urukozasoni ya P5 yo kuwa 20/07/2018. Mbese ubundi ni imishyikirano barimo koko cyangwa ni ugusaba imbabazi ? Hari ikindi kibategereje usibye guhabwa inkwenene no kwozwa ubwonko i Mutobo? (RUDASINGWA)

Abatumirwa : Theogene RUDASINGWA na Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled