Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

MANIFESTE Y'ABAHUTU YANDITSWE N'INDATWA Z'ABAHUTU NI IKI?

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10976143
archived

Abenshi bayumva cyangwa bakayivuga batazi ibiyikubiyemo. Bagacira urubanza abayanditse batazi icyatumye yandikirwa Umwami MUTARA RUDAHIGWA na VICE-GOUVERNEUR GENERAL, bakirengagiza kandi n’igihe u Rwanda rwari rugezemo. Yemwe hari abavuga ko ariyo yazanye ikibazo cy’amoko mu Rwanda rutakirangwagamo mbere, ngo ikaba n’intandaro ya Revolusiyo yo muri 1959 n’itsembabwoko ry’Abatutsi ryo muri 1994. 

Radio Ishakwe irashaka kuyibamurikira no kuyibasesengurira ngo mumenye ishingiro, imvo n’imvano yayo. Turasuzuma n’izindi nyandiko zayibanjirije nka “Mise au point” yanditswe n’Inama nkuru y’igihugu n’izayikurikiye nk’iyanditswe n’indatwa z’Abatutsi b’Abagaragu b’Umwami. 

Manifeste y’Abahutu yakiriwe ite? Ni iki cyabujije izo ndatwa zombi, ko zose zari zifite ibibazo bizibangamira, guhura by’intwari ngo ziganire ku bibazo byazo maze zinashake n’ibisubizo? Ni izihe mbaraga buri ruhande rwari rwizeye? Ni izihe ntege nke zitatekereje? Byaje kugenda bite kuri buri ruhande ugereranije n’ibyifuzo byarwo? Twabikoramo ayahe masomo muri kino gihe? Ngizo ingingo zimwe Radio Ishakwe yifuza kubaganirira uyu munsi.

Abatumirwa: NKIKO Nsengimana na NDAHAYO Eugène

Uwateguye ikiganiro: NGARAMBE Joseph 

12/09/2018

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled