Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Mu kiganiro cy’uyu munsi, abatumirwa bacu, Eugène NDAHAYO na Nkiko NSENGIMANA, barakomeza ikiganiro twise « Ibinyoma bya FPR/DMI ku imvo n’imvano y’ubwicanyi karande mu Rwanda ». Hari kuwa Kane, itariki ya 11 Nyakanga 2018.
Icyo gihe, bifashishije amateka, berekanye uko ububasha buhebuje Uwami yari afite n’uko yabukoreshaga, uko ingengabitekerezo icamo ibice Abanyarwanda Cyami yari yubakiyeho ikanashimangirwa n’Ubuhake n’Uburetwa, uko kwica na « intrigues politiques » hagati y’imilyango Cyami yari ishingiyeho, nk’ibyabereye i MBIRIMA na MATOVU no ku RUCUNSHU, bifite uruhare rukomeye mu guhembera no kwimika uwo muco wa « violence politique » wokamye u Rwanda kugeza na n’ubu.
Uyu munsi abatumirwa bacu baragaruka ku kinyoma cya FPR/DMI ko Impunzi zose zari hanze muri 1990 zari zigizwe n’Abatutsi birukanywe na Revolisiyo yo muri 1959.
Baraboneraho n’umwanya wo kugaragaza uruhare rwa buri ruhande mu bwicanyi n’imvururu zabaye muri 1959.
Byongeye kandi, bafatiye ku byabereye ku RUCUNSHU, baragaraza uko ibirango (symboles) bya Cyami byagiye bita agaciro bigatuma Abahutu batinyuka kuvuga, kandi revendications zabo zikaba zari zifite ishingiro.
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nkiko NSENGIMANA,
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
30/08/2018