Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IGICE CYA 3-FPR/DMI KAYUMBA IHERUTSE GUSHINJA FLN YA BA SANKARA GUKWIZA IBIHUHA

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10955643
archived

FPR/DMI Kayumba izwiho kuba kabuhariwe mu kubeshya ibya Plan B iratunga agatoki FLN ya ba Sankara (2018) igereranya na FDLR ya ba Laforge Fils Bazeye (2012)

Muri kino gice cya 3, tugiye gukomeza twumva uko Bwana Jonathan MUSONERA (JM) yashoje ijambo rye ryo kuwa 21/05/2016, aburira abagabo 4 baje nyuma yaho gutazirwa akazina k'abateruzi b’ibibindi.

Mu magambo asobanutse, JM yabasabye kwibuka ko bari mu rwego rukuru (Bureau) rw'Ihuriro Nyarwanda RNC, bakaba bagombye kubizirikana babungabunga ubusugire bwaryo bwari bugeze aharindimuka biturutse ku mikorere y'agatsiko ka FPR/DMI Kayumba Nyamwasa.

Yabahishuriye kandi ko atazihanganira na gato ko FPR/DMI Kayumba ikomeza kubiba umwiryane mw’ishyaka no gucuza Abanyarwanda utwabo, ibabeshya urugamba rutazwi n’ubuyobozi bw’ishyaka kandi runyuranije n'amatwara yaryo, cyane cyane ku birebana n'inzego z'umutekano.

Twibutse ko ibyo uwo JM yashinjaga FPR/DMI Kayumba ari nabyo Umuhuzabikorwa mukuru, Dr Theogene RUDASINGWA (Dr TR), yari yararegeye tariki ya 23/04/2016 abashinze Ihuriro Nyarwanda RNC (barimo Dr TR, JM na Joseph NGARAMBE).

Twongere twibutse kandi ko kino gice cya 3, kimwe n’ibindi 2 byakibanjirije, gisobanura amateka y’uburiganya FPR/DMI Kayumba ihuje cyane na FPR/DMI Kagame.

Ukurikira kino kiganiro, arasobanukirwa kandi kurushaho impamvu yatumye Radio Itahuka yahubukiye kwamagana FLN ya ba Sankara, mu kiiganiro « « ABANYARWANDA BARIFUZA IMPINDUKA VUBA NA BWANGU ARIKO NTABWO BIKORWA MU KAJAGARI » cyahise tariki ya 20 Nyakanga 2018.

Umutumirwa: Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE

29/08/2018

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled