Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Ese FPR/DMI Kagame yaba yarashibutse ku mbuto za Rucunshu y’agatsiko k’Abega b’Abakagara?
Nk’utundi dutsiko, agatsiko ka FPR/DMI Kagame kadutkanye ingeso yo gahanagura icyari gihari cyose, gahanagura ibirango byose bya leta yari iriho mbere.
Itegeko nshinga ryahinduwe incuro zitabarika, ibendera n’indirimbo by’igihugu birahindurwa, amazina y’intara n’uturere, ikibuga cy’indege, n’ibindi.
Agatsiko ka FPR/DMI Kagame gakunze kwivuga ibigwi no gukwiza ko ntacyagahangara. Nyamara karibeshya, kuko udutsiko tugeza aho tukarunduka.
Ikitashidikanywaho ni uko hazabaho impinduka mu mitegekere y’u Rwanda, ibyashyizweho n’agatsiko bigasubirwamo bundi bushya, hejuru y’amatongo azasigwa na FPR/DMI Kagame.
Agatsiko ka FPR/DMI Kazazima rwose nk’udutsiko twakabanjirije: aka MRND/CDR n’aka MDR Parmehutu (na two twari twaragerageje kuzimangatanya ibirango byatubanjirije).
Umutumirwa: Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
12/06/2018