Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

FPR irahanagura uruhongohongo abatavugarumwe nayo n'abacikacumu

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10258399
archived

Nyuma y'ingirwamatora ya Perezida wa Repubulika yegukanywe na Kagame ku kigero cya 99% kimwe n'ibindi bigirwamana bitegekesha urusasu, ingoyi n'agafuni, Leta ya FPR Inkotanyi  yateye indi ntambwe mu gucecekesha burundu abatavuga rumwe nayo ari nako isotera uruhongohongo abacikacumu rya jenoside yibasiye Abatutsi. Iryo totezwa, Perezida Pahulo Kagame ubwe abifitemo uruhare rukomeye. Arashaka ko uwakinishije kwiyamamaza wese amutsembana n'umuryango we cyangwa akabashyira ku ngoyi ihoraho nk'abagome. Ng'iyo inzira y'umusaraba umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara urimo kubera ko umwana w'umukobwa uwukomokamo, Diane Shima Rwigara yakinishije kwiyamamaza. FPR Inkotanyi kandi irashaka guhanagura burundu udusigisigi tw'abatavuga rumwe na Paul Kagame babarizwa mu gihugu imbere. Ni muri urwo rwego abavuga ko bahagarariye FDU Inkingi mu Rwanda bakukumbwe nk'udushwiriri bakajugunywa mu kagozi ejo ku wa 6 Nzeri 2017 bashinjwa gukorana n'imitwe y'iterabwoba.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled