Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Itora risize Kagame yambaye ubusa

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10214499
archived

Nyuma y'ingirwamatora ya Kagame yo ku wa 4 Kanama 2017, bikomeje kugenda bigaragara ko yishyize mu bwigunge. Ibihugu by'ibihangange byajyaga bimuha impundu bikomeje kwicecekera. Kikaba ari ikimenyetso ko abakurikiranira hafi bazi ko akomeje gushimuta ubutegetsi. Ariko nabyo birababaje kuko  kwicecekera imbere y'umushimusi aho kumuha urwamo ni ukumutiza umurindi. Impyisi n'iyo utayiteye icumu ukayiha induru uyitesha intama. 

Kagame ariho aritegura kurahira ku wa 18.8.2017, ari nako ba Ambasaderi be birirwa binginga ibihugu babamo, basaba ko byazohereza intumwa mu muhango wo kumwimika. Kwifata mu bintu bikomeye nk'ibi nabyo bihamya ya myifatire y'amahanga yo gutererana Abanyarwanda. 

Hari abagiye batwandikira batubaza impamvu abanyagitugu bakoresha amatora ya nyirarureshwa kandi bazi ibizayavamo. Turagira icyo tubivugaho.

 

Muri iki kiganiro mwateguriwe na Joseph Ngarambe, umukuru wa Radio Ishakwe, akaba anashinzwe itangazamakuru n'itumanaho. Abatumirwa ni:

- Bwana Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga  mukuru w'ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement;

- Bwana Jonathan Musonera, Umwungirije;

- Docteur Nkiko Nsengimana, Umwe mu bagize Inama nkuru y'Ishyaka, akaba anashinzwe ingamba, igenamigambi n'itegeko nshinga.

 

 

 

 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled